Kigali: ACTR na ARDE / KUBAHO biyemeje kwagura ubufatanye mu guteza imbere abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe Nyarwanda ryabacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka (ACTR), bwasuye Umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE/KUBAHO, mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye mu mishinga izamura imibereho n’ubucuruzi bw’abagore mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa (ACTR), bwasuye Umuryango utegamiye kuri Leta, ARDE/KUBAHO

Uyu muryango usanzwe ufasha abagore 325, ubu ukaba ugiye gutangira icyiciro gishya cy’umushinga uzafanyiriza hamwe na ACTR mu kwagura ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2026, itsinda ry’ubuyobozi bwa ACTR ryagiriye uruzinduko rw’akazi ku biro bikuru by’umuryango ARDE/KUBAHO. Iri tsinda ryari riherekejwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima n’Umutekano mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), ryarimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ACTR, umukozi ushinzwe serivisi zihabwa abanyamuryango (ukurikirana n’umushinga Mupaka Shamba Letu), ndetse n’ushinzwe imari.

Uru ruzinduko rwari rugamije kwagura imikoranire hagati y’aya mashyirahamwe yombi. Bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa “ARDE / KUBAHO” ari kumwe n’umukozi ushinzwe umushinga uyu muryango ukorana n’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka buciriritse mu Karere ka Rubavu.

Ibikorwa by’ingenzi ARDE/KUBAHO yibandaho

Umuyobozi Mukuru wa “ARDE / KUBAHO” yasobanuye ko uyu muryango uharanira iterambere ry’abaturage binyuze mu bikorwa bigirwamo uruhare n’abagenerwabikorwa ubwabo. Yashimangiye ko ibikorwa byabo bishingiye ku nkingi enye z’ingenzi.

Amazi, Isuku n’Isukura (WASH): Umuryango wibanda ku kugeza amazi meza ku baturage, kubakira amashuri n’ingo imisarane igezweho, ndetse n’ubukangurambaga bwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Kuzamura imibereho y’abaturage n’ubutabazi: Binyuze mu gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, gufasha abaturage kubona ubwishingizi no gutanga ubufasha bw’ihuse mu gihe habaye ibiza.

Ubuhinzi bubungabunga ikirere n’ubutaka: “ARDE / KUBAHO” ifasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe babigisha uburyo bwo kuhira imyaka, gukoresha ifumbire y’imborera, no kurwanya isuri binyuze mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Amahugurwa, ubushakashatsi n’uburezi: Umuryango utanga amahugurwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima n’ubushabitsi, ukanakora ubushakashatsi bwerekana ibibazo abaturage bafite kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye.

Intego z’ejo hazaza mu bufatanye na ACTR

Kugeza ubu, “ARDE / KUBAHO” ikorera mu turere twa Karongi, Nyabihu, Rubavu, Kamonyi na Muhanga. Binyuze mu mushinga wibanda ku bagore 325 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Rubavu, uyu muryango usoje icyiciro cya mbere (Phase I).

Umuyobozi wa ACTR, Bwana Fidèle

Biteganyijwe ko mu gutangira icyiciro cya kabiri (Phase II), hazabaho ibiganiro byimbitse na ACTR kugira ngo hamenyekane neza uburyo n’inzego z’imikoranire (intervention areas) impande zombi zizahuriraho mu rwego rwo kongerera imbaraga aba bagore.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa ACTR, Bwana Fidèle, yashimye ubushake ARDE/KUBAHO yagaragaje bwo gukorana na bo. Yashimangiye ko ACTR yiteguye guteza imbere ubwo bufatanye kugira ngo barushaho kuzamura imibereho y’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Photo Internet

Photo Internet

Photo Internet

Amani Ntakandi

PR and Communication Officer / ACTR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *