Rubavu: IOM n’inzego za Leta biyemeje gushyigikira ACTR ngo uruhare rwayo mu bukungu bugere kuri 60%

 

RUBAVU – Taliki ya 30 Werurwe 2026, mu karere ka Rubavu habereye    amahugurwa y’abahugura abandi (Training of trainers) yahuje (IOM), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe na (ACTR). Aya mahugurwa yari agamije kunoza imikoranire n’imikorere y’uru rwego rw’abacuruzi nk’imbarutso y’iterambere ry’ubukungu bwambukiranya imipaka.

Inkomoko ya ACTR n’urugendo rwo kwigwizaho icyizere

Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida wa ACTR mu Rwanda, Kanyamahoro Fidèle, yagaragaje ko ACTR, ryavutse mu bihe bikomeye bya COVID-19, icyo gihe rikaba ryaritwaga “Platform”. Intego yaryo yari iyo gufasha abacuruzi gukomeza gukora mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Nubwo mu ntirindiro zaryo habayemo imbogamizi mu mikoranire n’ubuyobozi bw’Akarere bitewe n’amakosa amwe n’amwe y’imikorere n’ingengabihe zitahuraga, iyi nama yagaragaje ko icyo gihe cyarangiye. Inzego zose zishimiye ko ACTR ubu yabonye ubuzimagatozi ibifashijwemo na PSF hamwe na International Alert, bityo ikaba yiteguye gukorana n’Akarere mu buryo butanga umusaruro ufatika.

Imyanzuro y’ingirakamaro ku mikoranire n’Akarere

Abari mu nama bafatiye hamwe imyanzuro igamije gukuraho “agatotsi” ako ari ko kose mu mikoranire:

Gushyigikira urwego rw’abacuruzi: Havuzwe ko ACTR ari urwego rw’ingirakamaro mu bukungu bw’igihugu, bityo rukwiye gushyigikirwa mu buryo bwose.

Ibiganiro bihoraho: Hanzuwe ko igihe cyose habaye ikosa cyangwa imbogamizi mu mikorere, hagomba kubaho inama n’ibiganiro hakiri kare aho guceceka cyangwa guhagarika ibikorwa.

Umubonano wihuse: Hemejwe ko ACTR n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bagomba kugirana umubonano wihariye mu gihe gito kugira ngo barebere hamwe umurongo w’iterambere ry’Akarere.

Kwagura ibikorwa mu Karere ka Nyagatare

Muri aya mahugurwa, IOM yatangaje ko ifite ubushake bwo gukorera mu Karere ka Nyagatare, gusa igaragaza ko ACTR itarahagera mu buryo bugaragara. Iyi yabaye amahirwe akomeye kuri ACTR, aho biyemeje guhita bategura umushinga (Proposal paper) bazashyikiriza IOM kugira ngo batangire gufasha n’abacuruzi bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Intego yo kuzamura GDP

Inama yasojwe n’intego ikomeye, aho abafatanyabikorwa bose biyemeje gushyigikira ACTR kugira ngo uruhare rwayo mu bukungu bw’igihugu (GDP) ruzave kuri 30% rugere ku barenga 60%. Ibi bizagerwaho binyuze mu gukuraho inzitizi z’ubucuruzi, kongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, n’imikoranire itajegajega hagati ya Leta n’abikorera.

Amani Ntakandi

PR and Communication Officer / ACTR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *