U Rwanda rwakiriye inama y’Umuryango Nyafurika w’Ubuziranenge (ARSO) ihuje impuguke zituruka mu bihugu 16, zigamije gushyiraho amabwiriza amwe agenga ubuziranenge bw’imyenda n’ibikoresho biyikomokaho. Ibi bigamije gukuraho inkomyi mu bucuruzi no gufasha ibikorerwa muri Afurika kupiganwa ku isoko rusange ry’uyu mugabane (AfCFTA).

Mu rwego rwo kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, impuguke muri Afurika ziri gusuzuma amabwiriza 25 y’ubuziranenge azajya agenga inganda z’imyenda. Intego ni uko amabwiriza akoreshwa mu Rwanda aba ari na yo akoreshwa mu bindi bihugu 54 bigize umugabane.
Emmanuel Gatera, Umuyobozi w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo “Rwanda Standards Board” (RSB), asobanura ko guhuza aya mabwiriza ari amahirwe akomeye ku ruganda rw’imyenda mu Rwanda.
Ati, “Ubu turi kugana aho tuzajya tuvuga ko ibisabwa ku myenda y’abanyeshuri ari bimwe mu Rwanda, muri Kenya n’ahandi…. Ibi bizatuma umwenda wadodewe mu Rwanda utongera gupimwa ugeze mu kindi gihugu, bityo tugabanye igihe n’amafaranga byatakazwaga mu bizamini by’ubuziranenge bya hato na hato.”

Emmanuel Gatera, Umuyobozi w’Ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu kigo “Rwanda Standards Board”
Gatera akomeza avuga ko ubu buryo buzafasha inganda zikiri kwamburwa gukura vuba kuko zizaba zifite isoko ryagutse ritarangwamo amananiza y’ubuziranenge atandukanye.
Umunyamabanga Mukuru wa “ARSO”, Dr. Hermogene Nsengimana, yagaragaje ko kugeza ubu hamaze gushyiraho agera kuri 25% by’amabwiriza yose akenewe ku isoko rya Afurika. Avuga ko gukoresha ibwiriza rimwe ari ryo pfundo ryo kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu nganda z’imbere mu mugabane.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite komite y’ibihugu 15 ikurikirana amabwiriza mu nganda z’imyenda. Gukoresha amabwiriza ahuriweho bituma twemera ibicuruzwa biturutse mu bindi bihugu tudasubiyemo isuzuma (testing), ari na byo byoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.”

Umunyamabanga Mukuru wa “ARSO”, Dr. Hermogene Nsengimana
Muri uru rugendo rwo kwihuza, biteganyijwe ko kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, u Rwanda ruzasinya amasezerano y’amateka n’ibihugu bya Congo Brazzaville, Zambia na Zimbabwe. Ayo masezerano azatuma ibi bihugu byemera ibicuruzwa by’u Rwanda bitongeye gupimwa mu maraboratwari (Labs) yabyo.
Hazabaho kandi gutanga impamyabumenyi z’ubuziranenge (Certificates) muri bimwe mu bigo bisaga 40 bimaze kwerekana ko byujuje amabwiriza Nyafurika y’ubuziranenge, bikaba byiteguye guhangana ku isoko rya Afurika nta nkomyi.





Amani Ntakandi
PR and Communication Officer/ ACTR
