RUBAVU – Taliki ya 31 Werurwe 2026, ku biro bya ACTR (Association of Cross-Border Traders) ishami rya Rubavu, habaye inama yahuje ubuyobozi bwa ACTR ku rwego rw’igihugu n’ubuyobozi bwa Platform ya Rubavu. Iyi nama yayobowe na Perezida wa ACTR mu Rwanda, Bwana Kanyamahoro Fidèle, yari igamije kwisuzuma n’uburyo bwo kurushaho gukomeza uru rwego rubumbatiye abacuruzi bambukiranya imipaka.
Ishimwe ku bwitange bwashyize ACTR mu mategeko
Mu ijambo rye, Kanyamahoro Fidèle yashimiye abanyamuryango bitanze kugira ngo icyahoze ari “Platform” kigire ubuzimagatozi, gihinduke ishyirahamwe ryemewe n’amategeko (ACTR). Yagaragaje ko uru rugamba rwasabye ubwitange bukomeye n’ubushobozi bw’abanyamuryango.

Gusa, ntiwabura kugaragaza ko hari abagiye bagwa gushyira, aho yavuze ko hari abatereranye bagenzi babo bitewe n’uko inyungu bateganyaga guhita bakuramo zitabonetse vuba. Yabasabye abakomeje guhagarara kigabo gusigasira ibyagezweho no gukomeza ubumwe.
Gukemura ibyuho muri komite n’imikorere mishya
Inama yize ku kibazo cy’ivugururwa rya komite yo mu karere ka Rubavu ryari ryasubitswe ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’Akarere na PSF. Kugeza igihe amatora azabera, hemejwe ko komite yari isanzweho ikomeza inshingano ariko hagashyirwa imbaraga mu kuziba ibyuho byagaragaye.
Kubera ko Bwana Kanyamahoro Fidèle (wari Perezida wa Rubavu) yatorewe kuyobora ACTR ku rwego rw’igihugu, hemejwe ko mu kuzuza inshingano:
Mbarushimana Ange (wari Visi-Perezida) ari we uba agenzura inshingano za Perezida muri Rubavu, Gahigiro Laurent akomeza ari Visi-Perezida, Nsengiyumva Aaron agakomeza ari Umunyamabanga.
Iyi komite nshya yiyemeje gukora impinduka zifatika mu mikorere, zirimo kurushaho gutanga raporo z’ibikorwa no gushishikariza abanyamuryango gutanga imisanzu.
Imyanzuro y’ingirakamaro ku bukungu bwa Platform
Muri iyi nama hafatiwe imyanzuro ikomeye igamije guha imbaraga ishami rya Rubavu:
Umutima wa ACTR: Hemejwe ko Rubavu, bitewe n’imiterere yayo, igomba kuba umutima w’ibikorwa n’imisanzu ya ACTR mu Rwanda.
Kugarura 30% by’imisanzu: Hanzuwe ko 30% by’imisanzu yakusanijwe igomba kugarurwa muri Platform ya Rubavu kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukora imishinga yayo itategeje inkunga y’urwego rw’igihugu.
Gukorana n’abafatanyabikorwa: Abari mu nama bishimiye imikoranire mishya hagati ya ACTR, IOM, RCA, Minicom n’Akarere ka Rubavu, biyemeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu nyungu z’umucuruzi muto wambukiranya umupaka.
Inama yasojwe n’icyizere cy’uko ACTR Rubavu igiye kwihutisha ivugururwa ryayo, ikaba urwego rw’intangarugero mu gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Amani Ntakandi
PR and Communication Officer / ACTR
