Rubavu: ACTR yiyemeje kuba inkingi ya mwamba mu kugera ku Cyerekezo 2050

 

RUBAVU – Taliki ya 1 Mata 2026, mu Karere ka Rubavu habereye inama y’ingirakamaro yahuje ubuyobozi bwa ACTR ku rwego rw’igihugu, abahagarariye “Platforms” n’ama “Firiyeri” yo ku mipaka. Iyi nama yari igamije gusuzuma urugendo rwa ACTR, kuva ku nkomoko yayo kugeza ubu yubatse nk’ikigo gifite ubuzimagatozi, n’uruhare rwayo mu cyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Urukundo n’ubwitange: Imbarutso y’ivuka rya ACTR

Perezida wa ACTR mu Rwanda, Kanyamahoro Fidèle, yashimiye abanyamuryango bitanze kugira ngo icyahoze ari “Platform” ya Rubavu cyaranzwe n’akazi gakomeye mu bihe bya COVID-19, gihinduke umuryango wemewe n’amategeko (ACTR).

Yashimye by’umwihariko uruhare rwa PSF Rwanda, International Alert, ndetse n’inkunga ikomeye ya Dr. Pierre Leon Rusanganwa binyuze mu muryango CSDI, yatanze umusanzu mu bitekerezo n’ubushobozi kugira ngo ACTR ibone ubuzimagatozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa (ES) w’agateganyo, Twagiramungu Alexis, yashimangiye ko ubu ACTR ari kigo gihamye cyiteguye kwagura imikorere n’abakozi kugeza kuri 25 uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka nk’umusemburo wa Vision 2050

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Mabete Niyonsaba Dieudonné, yagaragaje ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari imwe mu nkingi za mwamba u Rwanda rushyizeho amakenga kugira ngo ruzabe rufite ubukungu buciriritse mu 2035 n’ubukungu buhanitse mu 2050.

Yagaragaje ko kugira ngo iyi ntego igerweho, ACTR igomba kwibanda kuri ibi bice:

Kuzamura “Made in Rwanda”: Kohereza mu mahanga ibikoresho byubaka n’umusaruro w’inganda.

Kurengera abacuruzi bato n’abagore: Gukoresha ama-TIDs (Trade Information Desks) kugira ngo babone amakuru n’ubuhahirane bworoshye.

Ihanga mirimo: Kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rwo ku mipaka binyuze mu bucuruzi bugezweho bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ingamba nshya zo gukomeza Platform ya Rubavu

Inama yagaragaje ko ishami rya Rubavu rikeneye kuvugururwa vuba nyuma y’uko gahunda yaryo yari yarahuye n’imbogamizi z’ingengabihe hagati ya PSF n’Akarere. Mu gukemura ibyo byuho, hafatiwe imyanzuro ikurikira:

Ubukangurambaga budasanzwe: ACTR igiye kumanuka mu matsinda, amakoperative n’amafiriyeri kugira ngo imenyekane ku bacuruzi bose batarayimenya.

Isubiramo rya Komite: Hagiye gusurwa amafiriyeri yose, abagaragaza kudashobora inshingano basimbuzwe abandi bashoboye kandi bitanze.

Ubuvugizi buhoraho: ACTR yiyemeje gukora ubuvugizi ku bibazo byihariye by’abacuruzi bo kuri buri mupaka kugira ngo babone umurongo uboneye.

Inama yasojwe ACTR yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa wa Leta w’imbere mu kuzamura umusaruro winjira mu gihugu no kubaka amahoro binyuze mu buhahirane.

Amani Ntakandi

PR and Communication Officer / ACTR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *