Mu gihe ubucuruzi bugenda burushaho kwaguka mu karere, ikoranabuhanga mu kwishyurana rikomeje gufasha abacuruzi bambukiranya imipaka gukora neza kandi mu mutekano.
Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe telefoni bugendanwa, nka Mobile Money na banki zikoresha uburyo bwa internet, bwatumye abacuruzi birinda gutwara amafaranga menshi mu ntoki igihe bambuka imipaka.
Ibi bigabanya ibyago byo kwibwa, bikihutisha ihererekanya ry’amafaranga, kandi bigafasha mu kubika amakuru y’ubucuruzi mu buryo bunoze.
ACTR ikomeje gushishikariza abanyamuryango gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana, no kwitabira amahugurwa abafasha gusobanukirwa n’imikorere yabwo.
