Urubyiruko mu Bucuruzi bw’Ambukiranya Imipaka

Ndayisaba ni umusore watangiye ubucuruzi bwo kohereza ibinyampeke mu gihugu cy’abaturanyi. Nk’urubyiruko, yari afite ibitekerezo byinshi ariko adafite ubunararibonye buhagije.

Yinjiriye mu muryango wa ACTR agamije kwagura imyumvire no kubona inama z’abamubanjirije. Aho ni ho yaherewe amahugurwa ku micungire y’imari, imikoranire n’ibigo by’imari, ndetse n’amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Uyu munsi, ubucuruzi bwe buragenda bwaguka kandi atanga akazi ku bandi rubyiruko. Ashishikariza urubyiruko kudatinya kwinjira mu bucuruzi no gushaka ubufasha mu mashyirahamwe abafasha gukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *